Menya byinshi kuri Nyampinga( MISS) wa mbere w’isi

Ku mazina ye Jeniffer Hosten yahawe ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka wa 1970/ 11 /20 akaba aturuka mu gihugu cya Grenada, ibi bisa nk’inzozi ze zabaye impamo umunsi ahabwa iri kamba.

Hosten akaba yaribarutswe mu 1947 muri St George, akaba yari umuhererezi mu bana 5, asobanura neza ko yakuze yishimye kandi ari mu muryango umukunda, avuga ko bakuze batazi ibiyobyabwenge kandi nta n’ imbuga nkoranyambaga zabagaho icyo gihe .

Jenifer Hosten w’imyaka 75 wahawe ikamba rya nyanyampinga w’isi ubwo yarafite imyaka 23 y’amavuko, yasize amateka yo kuba yarabaye umwirabura wa mbere kandi akanegukana iri kamba. Ku mugoroba wo kuwa 20/ kamena /1970 nibwo yatahanye instinzi yo kwegukana icyahoze ari inzozi ze.

Ku ri uwo munsi mbere y’iminota 40 yari yamaze kwiyakira ko atakiribonye kuko rya hatanirwaga n’umubare utari muke w’abakobwa, aha byari bigoye ku gira ngo yiyumvushe ko yaza kuryegukana .

Inkuru dukeshe ‘The Guardian’ nuko, Jenifer Hosten ubu ufite imyaka 75 y’amavuko asobanura ko ibikorwa byo guha ba nyampinga amakamba abifata nk’ishusho yo kubahisha igitsina gore no kubaha agaciro.

Ubwo Jenifer Hosten ya ganiraga na ‘The Guardian’ yasobanuye ko mu gihe yagirirwaga amahirwe byabaye nk’inzozi ze zibaye impamo kuko yari yarabyifuje cyane kandi kenshi, aha rero asobanura neza ko byamubereye ikiraro cyiza cyo kumenyekana kandi akaba yabasha kugira icyo akora cyo ku rengera abagore n’abakobwa.

Gusa akomeza avuga y’uko n’ubwo ibyo byamuhaye intebe yo kumenyekana ntiyigeze arekera kwikorera ahubwo yarushijeho gukora cyane kandi mu nzego zose , akaba afite inyandiko nyinshi yanditse .

Jeniffer yagiriwe amahirwe akurira m’ umuryango w’abanyamwuga papa we yari umunyamategeko ukomeye naho mama we yari umwarimu.

Kwegukana ikamba k’umwana wabo babifashe nk’instinzi y’umuryango byarabashimishije cyane kuko nabo ntibigeze bamuca intege ahubwo baramushyigikiraga cyane .

Banshi iyo bahawe iri kamba bavuga neza ko bazaharanira amahoro yisi gusa ni bake babishyira mu bikorwa harimo na Jenifer Hosten kuba yaragerageje gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranye

Nyuma y’umwaka yashakanye n’umuyobozi wa ‘IBM’ wo muri kanada witwa David Craig bajya gutura muri Ontorio ariho barereye abana babo babiri bibarutse.

Kwegukana iri kamba ni amateka ashimishije uba wungutse mu buzima bwawe gusa bisaba guharanira kugera kubyo wemereye abantu ubwo wiyamamazaga.

COUNTRY FM 105.7📻📻📻🎤

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *